Abatwawe n’uyu mugezi ni abagore batatu n’umusore umwe bari bavuye kubagara umuceri mu Kagari ka Nyamigina, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi.

Uyu mugezi wabuzuriyeho ubwo bambukiraga ku gice gihuza Umurenge wa Gikundamvura n’uwa Muganza, abaturage bagerageza kubatabara bakuramo babiri bakiri bazima.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Niyirora James yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’uko abaturage batambukiye ahari ikiraro, asaba abaturage kujya bitwararika.

Ati “Babiri bakuwemo, umusore na nyina, bari bahungabanye cyane bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha bari kwitabwaho n’abaganga.”

Gitifu Niyirora yihanganishije imiryango yagize ibyago, yongera gusaba abaturage kujya bambukira ahari ibiraro kuko gushaka inzira z’ibusamo bishobora gukurura ibyago birimo n’urupfu.

Yavuze ko bazakomeza gukangurira abaturage guca inzira zemewe igihe bambukiranya uriya mugezi, haba mu nama bagirana na bo, mu Nteko z’Abaturage n’izindi nama kugira ngo uko bagenda bumva ububi bwabyo bazabicikeho burundu.

Inkuru dukesha igihe.com