Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20 yatakaje amanota atatu imbere ya Super Falcons yo muri Nigeria,Ikipe y’igihugu niyo yakiriye Super Falcons ya Nigeria y’abagore batarengeje imyaka 20 kuri Pelé Stadium I Nyamirambo.

Wari umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya batarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland, mukino warangiye Nigeria itsinze igitego 1 ku busa bw’ U Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi itozwa na Cassa Mbungo Andre . Minisiriri wa siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire nawe ari mubari baje gushyigikira aba bari bariyaregeje imyaka 20
Ku munota wa 70′ nibwo Alaba Olabeyi yatsinze igitego rukumbi cya Nigeria cyabonetse muri uwo mukino nyuma yo gutera korineri agakozaho umutwe.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Nigeria tariki ya 27 Nzeri 2025 kuri Stade ya LEKAN SALAMI STADIUM, ikipe izakuramo indi izahita ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya abagore batarengeje imyaka 20 kibazabera muri Poland 2026.

Tubibutseko ko u Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Zimbabwe y’abatarengeje imyaka 20.

Nelly MUKAZAYIRE, Ministre wa Siporo

 

Amavubi

 

Nigeria Super Falcons