AgezwehoImikino

APR FC yabimburiye andi makipe yo mu Rwanda gusubukura imyitozo

Nyuma y’icyumweru kimwe Minisiteri ya Siporo ikomoreye imikino mu Rwanda, APR FC yatangiye imyitozo, itegura umwaka w’imikino wa 2020-2021

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Ukwakira 2020 , APR FC yakoreye imyitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino wa 2020-21 ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi.

Tariki ya 28 Nzeli 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yemeyeko imikino isubukurwa hano mu Rwanda nyuma yo kumara amezi atandatu ihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaye mu Rwanda kuya 14 Werurwe 2020

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, harimo abakinnyi bashya batandatu aribo : Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.

Ni imyitozo yayobowe na Mohammed Adil, umutoza mukuru w’iyi kipe n’umwungiriza we Pablo Morchon, ikaba yibanze ku kongera ingufu ndetse no gukina umupira gake gake dore ko aba basore bawuherukaga mbere y’amezi arindwi muri Werurwe uyu mwaka icyorezo cya COVID-19 kitarahagarika ibikorwa bya siporo.

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, ijonjora ryibanze rikaba rizakinwa mu mpera z’Ugushyingo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button