AgezwehoIbibwiriza

Ibiremwa bitaremwe n’Imana vs inkomoko y’ubutinganyi

Mbere y’uko Imana irema umuntu mu ishusho yayo, hariho indi Si, yabagabo ibiremwa bimeze nk’abantu(humanoid), habaho inyamaswa, ibidukikije byose ari byiza.

Bibiriya iravugango mu gitabo ya Yesaya na Ezekiyeli, ko hari Umukerubi utwikira witwaga Lusiferi (mbere yo kuba satani) ko yiyangije n’ubwiza yari afite, agacumura. Ashuka 1/3 cy’inyenyeri zo mu Ijuru arizo Bamarayika, bajugunwa ku isi.

Amaze kugera ku isi, bangije isi nibyari biyirimo, irangirika.mu Gitabo cy’Itangiriro, Imana (Elohim: Imana mu bwinshi) yongerea kurema isi kuva mu ivu ryayo, nyuma yo kongera kurema Imana iravugango reka tureme umuntu mu Ishusho yacu ase Natwe, atware ibiri mu isi byose.

Satani ashuka Adam na Eva kurya ku giti Imana yari yarababujije kuryaho, kuko bashakaga gusa n’Imana. Barya kuri icyo giti Imana ibirukana muri Edeni kuko bari barenze kubyo yababwiye, bacumuye, bamenye gutandukanya ikibi n’ikiza.

Umukobwa w’umuntu na marayika

Mu gitabo cy’Itangiriro ibice 6, handitse ngo abana b’abantu batangira kwiyongera, Abana b’Imana (ba bamarayika bari barirukanwe mu ijuru naLuciferi) babengukwa abana babantu bafatamo abo bakunze babagira abagore babo. Babyara ibyimanyi, bivanze umuntu namarayika

Igihanda (giant) cyavukaga hagati y umuntu na marayika

Abo bamarayika birukanwe mu Ijuru bangiza ubusigire bw’ibyaremwe byose, batangira kuryamana n’inyamaswa ( Bestiality) babyarana ibizira, harimo ibyitwa Satyrs (hejuru umuntu hasi ihene), centaurs (hejuru umuntu hasi cheval), mermaids (hejuru umuntu, hasi ifi), minotaurs ( hejuru ikimasa, hasi umuntu)

Setyr (ihene y’ijoro, inyamaswa y’ijoro)
Mermaid (Madamu samake)
Satyr na Centaur
Minotaur

Abana b’abantu kubera kwifuza n’amatsiko, batangira kuryamana nibyo bizira (abomination) kubera babonye abamarayika (birukanwe mu ijuru na luciferi) nabo bari kubikora, bumvaga abo bamarayika ari ibyaremwe bikomeye, batangira ku biramya ndetse no gukora ibyo bakoze.

Umukobwa w’umuntu na Centaur

Mu gitabo cya Yesaya 34:14, hagaragaza neza kubaho kwibyo biremwa. Mu gitabo cya Yuda 1: 6 -7 haravugango, abantu bicyo gihe bajyaga baryamana n’imibiri idasanzwe (strange flesh), 1 Abakorinto 15:39 havuze ngo hari imibiri itandukanye, umubiri w’abantu, umubiri w’inyamaswa, umubiri w’amafi, n’umubiri w’inyoni.


Mu gitabo cy’Abarewi 18:23 haravuga ngo ntihakagire udyamana n’inamaswa (bestiality) mu gihe cyo kwa Nowa no mu gihe cyo kwa Loti I Sodom na Gomora ko kuryamana n’inyamaswa byabagaho. Nibyo byatumye harimbuka hose. Kuryamana n’inyamaswa n’ubutinganyi byavuye muri icyo gihe

Mu gitabo cy’itangiriro haravugango ngo ibyo bizira (abomination) zariho mu gihe cyo kwa Nowa ndetse na nyuma yaho. Ubu uuremangingo tubamo amakuru agize buri kiremwa cyose (genes) zarahindutse (evolves) uko imyaka igenda ishira ubu  bisa nk’abantu. Biragenzwa no gusenya buri bugingo bwose buri mu rusengero rw’Imana. Bamwe muri ibyo ubu ni abapasteri, bararirimbyi, nindi mirimo.

Abo bose ni abana bas sekibi, se wababeshyi, ikibagenza ni ukwica, kwiba no kurimbura.

Abakiristo biki gihe ntibagisengera urushako rwabo, barakunda bakarongora batigeze babaza se wo mu Ijuru. Bakarongora ibyo bizira, bakabyarira satani aho kugirango babyarire Ubwami bw’ijuru.

Bamwe n’abamwe bihindura imibiri bagahinduka abagore cg abagabo ba bamwe na bamwe mu majoro bakabyara ibyo bizira, mbese fiancé wawe ninde? Inshuti zawe ni izihe? Mube maso kuko antikriste nawe azaturka muri aba.

Iyo ibyo biremwa bipfuye bivamo ibyo tuzi ku izina ry’abadayimoni. Bimwe muri ibyo biremwa harimo uwitwa Goriyati wishwe na Dawidi

Dawidi na Goriyati

Ni musenge kuko iminsi ari mibi.

Ev. Louis Marie NIYOMUGABO

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button