AgezwehoImikino

Amavubi yahamagaye 37 azifashisha mu mikino ibiri afitanye na Cap-Vert

Mashami Vincent, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) amaze gushyira ahagaragara abakinnyi 37 bazavamo 23 bazakina n’ibirwa bya Cap-Vert.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020, ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yashyize hanze abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri azahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha.

Mu rwego rwo kwitegura imikino ya gatatu n’iya kane mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroon muri 2021, amakipe atandukanye akomeje guhamagara abakinnyi bazifashisha, ari nako bakina imikino ya gicuti, u Rwanda rwo nta mukino wa gicuti rufite gusa, Cap-Vert yo uyu munsi ifite umukino wa gicuti na Andorra ndetse no kuri 13 Ukwakira izakina na Guinea

Mu bakinnyi bahamagawe haragaramo Kevin Monnet paquet, Rutahizamu wa Sainte Étienne yo mu Bufaransa uhamagawe bwa mbere

Muri abakinnyi bahamagawe ni:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Nirisarike Salomon (Pyunick), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali) na Rugwiro Herve (Rayon Sports)

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Niyonzima Olivier (APR FC), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC),. Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports ), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Manishimwe Djabel(APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, Grèce )

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Kevin Monnet Paquet (Saint Etienne), Byiringiro Lague (APR FC), Sibomana Patrick (Police FC), Bizimana Yannick (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC) na Iyabivuze Osé (Police FC)

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button