AgezwehoIbibwiriza

biterwa n ubifite mukiganza

reka dufatanye gutekereza

byose biterwa nuyifite

tekereza mfite ballon ya basket nkashaka kuyigurisha wenda nayigurisha 10000frw, ariko iyo ballon narimfite nyihaye umukinnyi wa basket witwa Libron james(American) yayigurisha wenda million 200$

ndamutse mfite ballon ya football wenda nayigurisha 15000 ariko iyo ballon nyihaye umukinnyi witwa Christiano Ronard yayigurisha million 300$

tekereza mfite amabuye wenda nayaha abana bakayakinisha ariko nyahaye umugabo witwa Dawidi yayakoresha yica Goriyati nukuvuga ngo biterwa nuyafite

byose biterwa nurifite

nanone ndamutse mfite inkoni mukiganza nayikoresha ndagira inka cg mpana umwana wakosheje ariko nyihaye umugabo witwa Mose yayikoresha acamo inyanja

byose biterwa nuyifite

tekereza ubu mfite amafi 2 n imigati 5 nshobora kuyirya simpage ariko mbihaye umugabo witwa Yesu Kristo yabitubura akagaburira abantu ibihumbi 5 hatabariwemo abana n abagore

byose biterwa nubifite mukiganza

imisumari iri mukiganza cyanjye nayikoresha nsakaza inzu yanjye ariko iri mukiganza cya Yesu kristo yabasha gucungura abari mu isi yose kugirango umwizera wese abone ubugingo buhoraho

NUKUVUGA NGO IGIKURU SICYO UFITE AHUBWO IGIKURU NI UGIFITE

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button