AgezwehoImikino

Hossam El Badry yahamagaye 26,bagomba gukosorera kuri Togo amakosa bakoze mu mikino ibiri ishize

Hossam El Badry, utoza ikipe y’igihugu ya Misiri yahamagaye abakinnyi 26, azifashisha mu mikino ibiri afitanye n’ikipe y’igihugu ya Togo mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroon

Ikipe y’igihugu ya Misiri ibitse ibikombe birindwi by’Afrika ntiyitwaye neza mu mikino ibiri ibanza kuko yakoze amakosa, idasanzwe, izwiho kuko yanganyije n’ibirwa bya Comores i Moroni, inanganya na Kenya iwayo 1-1, Misiri izakira Togo kuya 14 Ugushyingo 2020, ihite ijya kuyisura i Lomé mu mukino wo kwishyura nyuma y’iminsi itatu .

Muri iri tsinda Ibirwa bya Comores birsriyoboye n’amanota ane bukurikiwe na Kenya na Misiri zifite abiri mu gihe Togo iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

Ngabo abakinnyi bahamagawe

▪️ Abanyezamu

Mohamed El-Shennawy (Al Ahly), Mohamed Abo Gabal (Zamalek), Mohamed Bassam (Talaea El Geish)

▪️ Ba myugariro Ahmed

Hegazi (Ittihad Jeddah, Saudi Arabia), Ali Gabr (Pyramids), Ayman Ashraf (Al Ahly), Mahmoud Alaa (Zamalek), Mahmoud Hamdy (Zamalek), Mohamed Hany (Al Ahly), Mohamed Hamdy (Pyramids), Ahmed Aboul Fotouh (Smouha)

▪️ Abakina Hagati

Abdullah El Said (Pyramids), Mohamed Elneny (Arsenal), Tarek Hamed (Zamalek), Amr El Soleya (Al Ahly), Ramadan Sobhy (Pyramids), Mohamed Magdy “Afsha” (Al Ahly), Hamdi Fathy (Al Ahly), Ahmed Tawfik (Pyramids), , Ahmed Sayed “Zizo” (Zamalek)

▪️ Ba rutahizamu :

Mohamed Salah (Liverpool, England), Mahmoud Hassan “Trezeguet” (Aston Villa, England), Ahmed Hassan Kouka (Olympiacos, Greece), Hossam Hassan (Smouha), Mohamed Sherif (ENPPI)

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also
Close
Back to top button