AgezwehoImikino

Rutsiro FC iherutse gutsindira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yabonye umutoza mushya

Nyuma y’iminsi 10, Rutsiro FC itsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ihaye akazi Bisengimana Justin nk’umutoza mushya wayo uzunganira Munyeshema Gaspard wayizamuye.

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 30 Nzeli 2020,nibwo amakuru yemeza ko Rutsiro FC, ikipe nshya mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 uteganyijwe gutangira kuya 04 Ukuboza 2020, yahaye akazi umutoza Bisengimana Justin waherukaga gutandukana na Bugesera FC

Biteganijwe ko Bisengimana ahita akomezanya n’abandi mu myitozo bitegura umukino wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, uzahuza iyi kipe na Rayon Sports, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Ukuboza 2020, kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu aho iyi kipe iri kubarizwa, akaba ari naho izajya yakirira imikino yayo mu gihe ikibuga cyayo kitarakorwa.

Mu mwaka ushize w’imikino, Bisengimana Ntiyahiriwe cyane, Kuya 09 Ugushyingo 2019, yirukanywe na Bugesera FC ku munsi wa munani wa shampiyona gusa.

Bisengimana Justin k, yamenyekanye atoza Sorwathe FC kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2012, aho yavuye ajya muri Etoile de l’Est y’ i Ngoma (2012-2014) na Gicumbi FC (2014-2016).

Bisengimana kandi yabaye mutoza wungirije muri Police FC, kuva mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2016-2017, aho yavuye ajya muri Sunrise FC muri 2018, baje gutandukana muri Gicurasi 2009 yerekeza i Bugesera.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Check Also
Close
Back to top button